E-mail: administration@aprfc.rw

Abakinnyi ba APR FC bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu Amavubi

Nyuma yo gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa mbere n’umunsi wa kabiri y’Amajonjora y’Igikombe cy’Afrika cya 2023 aho biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Mozambique tariki 02/06/2022 i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ndetse na Senegal tariki 07/06/2022 i Huye, abakinnyi 9 ba APR FC bahamagawe bakaba bahise bitabira ubutumire kugira ngo batangire bitegure iyo mikino.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe ni Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Buregeya Prince, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Byiringiro Lague na Mugunga Yves.

Abakinnyi basigaye batahamagawe mu ikipe y’Igihugu bakaba barahawe ikiruhuko mu gihe bagitegereje ko Umutoza Adil Mohammed azababwira igihe bazasubukurira imyitozo bitegura imikino ibiri ya shampiyona isigaye ndetse n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzabahuza na AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published.