Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 8 Mutarama, umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 barimo 12 b’ikipe y’ingabo z’igihugu, bazakina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun.
Iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda.
Amavubi yatangiye kwitegura iri rushanwa kuwa 24 Ukuboza 2020, yakinnye umukino umwe wa gicuti yanganyijemo na Congo Brazzaville ibitego 2-2 mu gihe umukino wa kabiri wa gicuti uzaba ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi 12 ba APR FC bahamagawe:
Umunyezamu: Rwabugiri Umar
Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seifu, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel.
Abakina imbere: Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Tuyisenge Jacques.











