Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu Mavubi

 

Abakinnyi 11 b’ikipe y’ingabo z’igihugu berekeje mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi i Nyamata nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari bahawe n’abatoza ba APR FC.

Tariki 7 Ukwakira nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 bagombaga kwitabira umwiherero Tariki 9, bitegura imikino ibiri yo guhatanira itike yo gukina CAN 2022 Amavubi azakina mu Ugushyingo na Cap-Vert Tariki 11 i Praia muri Cap-Vert mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali Tariki 17.

Kubera gahunda y’imyitozo abatoza ba APR FC bari barahaye ikipe, byabaye ngombwa ko abakinnyi 11 b’ikipe y’ingabo z’igihugu babanza kuyuzuza bakerekeza mu mwiherero kuri uyu munsi kuwa Mbere saa mbiri zuzuye za mu gitondo, habura iminsi icyenda ngo umukino ubanza ukinwe.

Rutahizamu Jacques Tuyisenge ari muri 11 berekeje mu Mavubi
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel nawe yerekeje mu ikipe y’igihugu

Kuri gahunda y’iyi myitozo hariho imikino ibiri ya gicuti APR FC yakinnye n’amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri kuwa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira, mu mukino wa mbere APR FC yatsinze Rwamagana City FC ibitego 7-1, uwa kabiri yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Abatoza ba APR FC babanje guha abakinnyi imyitozo yose uko yari kuri gahunda
Niyomugabo Claude yahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *