Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakinnyi 10 ba APR FC bahamagawe mu Amavubi yitegura CHAN 2020

Kuwa Kabiri tariki ya 22 Ukuboza, umutoza w’ikipe y’igihugu AMvubi Mashami Vincent yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 31 bagiye kwitegura CHAN 2020 izabera muri Cameroon guhera kuwa 16 Mutarama kugeza kuwa 7 Gashyantare 202o.

Aba bakinnyi barimo 10 ba APR FC ari bo:

Umunyezamu: Rwabugiri Umar

Ba myugariro: Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seifu na Manishimwe Djabel.

Abataha izamu: Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Tuyisenge Jacques.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe

Ku rutonde rw’agateganyo kandi rugomba gutegereza yahamagayeho babiri ba APR FC ari bo Ruboneka Jean Bosco ukina hagati ndetse na Niyomugabo Claude ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa Kane tariki ya 24 nyuma yo gupimwa COVID-19 uyu munsi ku wa Gatatu.
U Rwanda rugiye kwitabira shampiyona y’abakina imbere mu gihugu ku nshuro ya kane harimo iryo rwakiriye muri 2016.

Umunyezamu Rwabugiri Umar
Myugariro Kappiteni Manzi Thierry
Myugariro Mutsinzi Ange
Myugariro Omborenga Fitina
Myugariro Imanishimwe Emmanuel
Niyonzima Olivier Seifu ukina hagati
Manishimwe Djabel ukina afasha abataha izamu
Rutahizamu Byiringiro Lague
Rutahizamu Usengimana Danny
Rutahizamu Tuyisenge Jacques

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *