E-mail: administration@aprfc.rw

Abafana bazashimishwa n’uko twatwaye igikombe: kapiteni Manzi Thierry

Kapiteni wa APR FC yavuze ko ari ibyishimo kuba bongeye gusubukura imyitozo bitegura gusubukura shampiyona yari imaze igihe yaragaritswe kubera icyorezo cya korona virusi.

Abajijwe uko babyakiriye kongera gutangira imyitozo Manzi yavuze ko ari ibyishimo muri rusange ku bakinnyi bose kuba bongeye guhurira hamwe mu kazi nyuma y’igihe.

Yagize ati: “Ni ibyishimo muri rusange ku ikipe  yose nyuma y’igihe kinini tudahura nk’umuryango wa APR FC ubu buri mukinnyi wese uko umubonye akanyamuneza ni kose.”

            Manzi mu myitozo aganira na bagenzi be

Manzi Thierry yakomeje avuga ko atari ibintu byoroshye kumara igihe kingana gutya badakora imyitozo abari mu ikipe y’igihugu nabo barimo kugerageza guhuza n’abandi kubera imikino bo bari bamaze iminsi bakina.

Ati “Ntago biba byoroshye nyuma y’igihe kinini abantu badahura kubera icyorezo cya COVID-19 ngo bakorere hamwe nk’uko byari bisanzwe ariko muri rusange ntago duhagaze nabi abakinnyi benshi bafite imikino bakinnye mu ikipe y’igihugu bari kugerageza guhuza nabari bamaze iminsi bakorera imyitozo mu rugo icyo navuga nuko turi kwitegura neza dukora imyitozo umunsi ku wundi igomba kudufasha mu mikino ya shampiyona turi kwitegura mu kwezi gutaha”

                           Imyitozo irarimbanyije

Manzi kandi yageneye ubutumwa abafana ndetse n’abakunzi ba APR FC aboneraho no kubabwira intego bo nk’abakinnyi bafite muri shampiyona

Yakomeje agira ati “Ni byiza kongera kugaruka, dufite intego yo gutwara igikombe ngira ngo abafana nibyo bakwishimira mbere ya byose kandi tubasaba y’uko aho bazaba bari hose Amasengesho yabo akenewe mu rugendo rwa shampiyona tuzatangira muri Gicurasi kuko imbaraga zabo baduteraga ku mukino turi kumwe muri sitade ubu ntekereza ko bizaba bigoyemo bitewe nicyorezo cya COVID-19.”

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyito aho kuri uyu wa kabiri iri bukore rimwe ku munsi  ndetse n’abakinnyi bose bakaba bameze neza nta numwe ufite imvune cyangwa se ubundi burwayi bwatuma atitabira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.