Umunyezamu wa APR FC, Ahishakiye Herithier arasaba abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu ko bakomeza kugirira icyizere ikipe yabo nyuma yo gusezererwa mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, akomeza atangaza ko bo nk’abakinnyi bagiye gukosora amakosa yakozwe bakazasubirayo bahagaze neza.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na APR FC Website, aho ari mu kiruhuko akaza imyitozo ngo igihe shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa azagaruke mu kibuga ahagaze neza.
Yagize ati: ”Buri muntu wese ukunda akazi ke n’iterambere ryako iyo abonye amahirwe yo kwitekerezaho yifuza kugaruka muri ako kazi ari hejuru yereka abantu ko atari aryamye mu gihe atari ahari, nanjye rero ndifuza kugaruka ndi hejuru nkomeza gushimisha abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya APR FC n’umuryango muri rusange ndi muri ririya zamu bakumva ko mpari ku bwabo kandi nanjye mpari kugira ngo ntere imbere.”
”Rero nzagaruka ndi hejuru cyane ko ndi Herithier usanzwe ariko ndifuza ko hari ikintu babona ko nahinduye mu mikorere yanjye kandi ni nabyo ngiye gukora muri iki kiruhuko.”
Ahishakiye akomeza asaba abakunzi ba APR FC gukomeza gushyigikira ikipe yabo kuko abakinnyi bagiye gukosora amakosa yakozwe ikipe ikazasubira muri CAF Champions league ihagaze neza.
Yakomeje agira ati: ”Abafana bacu nibatugirire icyizere, yego twavuyemo muri CAF Champions league, mu mupira bibaho kandi natwe tuba twifuza gutsinda ndetse twifuza ko bakwishima iteka n’iteka. Bongere batujye inyuma nk’uko babigenje umwaka wa shampiyona ushize kuko tugiye gukosora amakosa twakoze tukazasubira muri CAF Champions league umwaka utaha duhagaze neza.”
Arabibutsa gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
”Ndabibutsa gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus kugira ngo gitsindwe burundu mu gihugu cyacu maze bazagaruke duhurire kuri sitade dusangira ibyishimo.”