Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abafana ba APR FC ngo bafitiye icyizere kinshi ikipe yabo, n’ubwo ngo ititwaye neza muri CECAFA Kagame Cup

N’ubwo ikipe ya APR FC ititwaye neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikaviramo muri 1/4, abafana b’iyi kipe bashimishijwe bikomeye n’abakinnyi baguriwe ndetse bizera ko nibamara kumenyerana bazaba bameze neza.

Nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ikipe uko yitwaye mu mwaka w’imikino wa 2018-19, ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo gutandukana n’abakinnyi 16, benshi mu bakunzi b’ikipe bari batangiye kwiheba.

Ubuyobozi bukaba bwarahise bugura abakinnyi barimo Mansihimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bavuye muri Rayon Sports, umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bavuye muri Mukura, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Aime Placide bavuye muri Kiyovu, Niyomugabo Claude na Ishimwe Kevin bavuye muri AS Kigali, Mushimiyimana Mohammed avuye muri Police FC, Ahishakiye Hertier na Niyigena Clement bavuye muri Marines.

Nyuma yo kubona aba bakinnyi baguzwe n’ubwo bakinnye CECAFA Kagame Cup bagakurwamo AS Maniema kuri penaliti, abafana ba APR FC bishimiye cyane aba bakinnyi baguzwe kuko babona bafite ubushobozi bwo kuzabahesha ibikombe.

Uyu yagize ati”nk’abafana ba APR FC turishimye cyane, nukuri turashimira ubuyobozi kubera abakinnyi batuguriye, ni abakinnyi beza cyane, muri CECAFA ntabwo byakunze ariko urebye uko barimo gukina, barakina neza ni amahirwe yabuze, ahubwo amakipe atwitege.”

Aba bafana bemeza ko bitewe n’abakinnyi bafite bagomba kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-20.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *