Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abafana ba APR FC bo muri Zone 1 baremeye Kanakuze, banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Kuri uyu wa gatatu abafana ba APR FC bo muri Zone 1 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banasanira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banamugenera ibiribwa.

Kuva tariki 24 Werurwe 2018, nibwo aba bafana ba APR FC bo muri Zone 1 batangiye igikorwa cyo gusanira inzu uwitwa Kanakuze Esperance warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa aba bafana bakoze kizabatwara agera kuri miliyoni eshatu (3,000,000) FRW. Uretse kumusanira, banamuremeye bamugenera ibiribwa by’agaciro k’ibihumbi ijana ( 100.000 FRW ).

Uyu mubyeyi Kanakuze Esperance, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe umugabo ndetse n’abana asigara ari nyakamwe. Kanakuze ubu afite imyaka 55 ariko ntakibasha kumva neza. Umusaza wavuze ijambo mu izina rye yashimiye abafana ba APR FC bo muri Zone 1 kuko ngo ibyo bamukoreye byatumye yumva ko atasigaye wenyine ndetse bimwongerera imbaraga mu mibereho ye kuko yabonye ko hari abakimuzirikana.

Mu ijambo rye umuyobozi wa fanclub Zone 1, Rwabuhungu Dan yatangaje ko kugira ngo bakore ibi bikorwa bicaye hamwe, bakajya inama bashaka igikorwa bakora muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati ” Twaricaye twibaza icyo nka Zone 1 twakora muri iyi minsi y’icyunamo. Twemeza gusura urwibutso, maze duhitamo urwibutso rwa Ntarama.

Yakomeje agira ati: gusura urwibutso gusa twasanze bidahagije, duhitamo gushaka n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukagira igikorwa tumukorera, dusaba Umurenge ko watwereka uwo twafasha. Batweretse Kanakuze, turaganira, turavugana. Twasanze inzu yenda kugwa biba ngombwa ko dufata umwanzuro wo kumusanira. Twakoze inyigo dusanga bizadutwara agera kuri miliyoni 3,000,000 murabona ko bitararangira ariko bigeze kure. Ubu bimaze gutwara asaga miliyoni n’igice.”

Uyu muyobozi w’abafana bo muri Zone 1 yibukije abari aho bose ko, ikipe bafana ari ikipe y’ingabo z’igihugu kandi nizo zahagaritse Jenoside ati: Abafana ba APR FC dufana ikipe y’ingabo zifite icyo zakoze gikomeye zihagarika Jenoside yakorewe Abatusi. Natwe tugomba kugera ikirenge mu cyabo, dukora ibikorwa by’ubutwari nk’ibyo ingabo zacu zakoze.

Umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscillah, yashimiye byimazeyo aba bafana ba APR FC avuga ko bakoze igikorwa cy’indashyikirwa. Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Bugesera Lt Colonel Mazuru Edouard, yashimiye cyane abafana ba APR FC bo muri Zone 1 abasaba gukomeza gukora ibikorwa byubaka igihugu ndetse anabasaba ko bakarangwa na ‘Discipline’ kuko ariyo yaranze igisirikare cyahoze ari RPA(ubu ni RDF) ndetse ikaba ari nayo ikibaranga.

Nyuma yo gusura Kanakuze no kumushyikiriza ibyo bari bamugeneye birimo n’ibiribwa, abagize Zone 1 bakomeje basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abagera ku 5000 biciwe kuri Centrale ya Ntarama ndetse no mu nkengero zayo. Bakigerayo, basobanuriwe uko abatutsi bahahungiye bari bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana batari bugira icyo baba , ariko bakahabicira urw’agashinyaguro.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu mwaka wa 1994, bamwe mu batutsi ba Ntarama bahungiye ku musozi wa Cyugaro, hari abahungiye i Kanzenze, ariko abenshi bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama kuko bumvaga ariho bizeye umutekano, tariki ya 15 Mata nibwo haje Bisi zuzuye interahamwe zica Abatutsi bari buzuye muri Kiliziya ya Ntarama n’abake bashoboye kurokoka, ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoreye mu rufunzo bakundaga kwita “CND”.

Nyuma abagize Zone 1 berekeje ku gishanga cy’urufunzo cyahungiwemo n’Abatutsi benshi ariko bakaza kuraswaho ama bombes menshi kikagwamo benshi. Haruguru y’icyo gishanga niho hari amwe mu mazina y’abahaguye. Bahitaga kuri CND kuko aho abatutsi babaga bari ari benshi hose ariyo nyito bahahaga bahasanisha na CND ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *