E-mail: administration@aprfc.rw

Bizimana Yannick afashije APR FC gutsinda Etincelles FC mu mukino wa munani wa gicuti

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Yannick Bizimana afashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutsinda Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu mukino wa munani wa gicuti waberaga ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Ni umukino wari wasubitswe ku cyumweru kubera imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi, wasubukuwe kuri uyu wa Mbere saa yine za mu gitondo. Ikipe y’ingabo z’igihugu yayoboye umukino aho yacishagamo igasatira gusa uburyo yaremaga ntacyo bwaje gutanga igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye isatira cyane Etincelles byanayihaye coup franc ku munota wa 52 nyuma y’uko Niyibizi Ramadhan wa Etincelles yari akandagiye Ruboneka Bosco, gusa Byiringiro Lague ayitera hejuru cyane y’izamu.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 66 ku mupira Bukuru Christopherb yaturukanye hagati mu kibuga, yawucomekeye Usengimana Danny wawuzamukanye awinjirana mu rubuga rw’amahina, nawe awohereza kwa Bizimana Yannick Bizimana wahise awutera ku mutambiko w’izamu ugarutse widunda mu izamu, APR FC iba ibonye igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Rutahizamu Bizimana Yannick yaboneye amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ibiri yikurikiranya
Urutonde rwabanjemo APR FC itsinda Etincelles FC

Umutoza Mohammed Adil yakoze impinduka eshatu, Niyonzima Olivier Seifu yakinnye igice cya mbere kirangiye asimburwa na Mushimiyimana Mohammed, ku munota wa 55 Bizimana Yannick asimburwa na Nshuti Innocentajyiramo rimwe na Bukuru Christopher wasimbuwe na Nsanzimfura Keddy.

APR FC ikazakina na Bugesera FC kuwa Kane tariki ya 19 Ugushyingo mu mukino wa cyenda wa gicuti. Ikipe y’ingabo z’igihugu yatomboye Gor Mahia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikibuga cyakiniweho kimeze neza
Imvyra yahagaritse umukino nyuma y’uko ikibuga cyuzuye amazi

Leave a Reply

Your email address will not be published.