Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yapimishije abakozi ba Etincelles FC icyorezo cya COVID-19, mbere yo guhura mu mukino wa gicuti kuri iki Cyumweru ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.
Ni igikorwa cyatangiye saa yine za mu gitondo kibera ku cyicaro cy’akarere ka Rubavu kitabirwa n’abakinnyi 24, abagize staff barindwi ndetse n’umunyamakuru umwe uri buherekeze iyi kipe.
Ibi APR FC yabikoze mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu bakinnyi bayo, kugira ngo izakine amarushanwa ya CAF Champions league bose bafite ubuzima buzira umuze.

Mu mategeko yo kurwanya COVID-19, CAF yashyize hanze mbere y’ikinwa ry’umunsi wa gatatu n’uwa kane wo guhatanira itike y’imikino ya nyuma ya CAN 2022, avuga ko mu gihe ikipe yaba ifite abakinnyi banduye COVID-19 ikaba itabona abakinnyi 11 babanza mu kibuga barimo umunyezamu n’abasimbura bane izajya ihanishwa guterwa mpaga y’ibitego 2-0.
APR FC irakira Etincelles FC mu mukino wa munani wa gicuti, uri bubere ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020.


Tariki ya 9 Ugushyingo nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yatomboye Gor Mahia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.