Kuri uyu wa Gatatu saa sita zuzuye z’amanywa, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarutse i Shyorongi mu mwiherero utegura umwaka w’imikino wa 2020-21.
Nyuma yo gupimwa COVID-19 ku nshuro ya kane kuwa Kabiri Tariki 3 Ugushyingo, APR FC iratangira umwiherero ugizwe n’abakinnyi 21 nyuma y’uko abandi bakinnyi 11 berekeje mu ikipe y’igihugu Amavubi.


Uyu munsi ikipe irasubukura imyitozo nimugoroba saa cyenda n’igice izongere gukora ejo kuwa Kane inshuro ebyiri. APR FC iritegura umwaka utaha w’imikino, uzabanzirizwa n’imikino nyafurika ya CAF Champions league izahagarariramo u Rwanda izatangira gukinwa hagati ya Tariki 21 na 23 Ugushyingo n’amarushanwa y’imbere mu gihugu azatangizwa na shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira Tariki 4 Ukuboza 2020.
Andi mafoto:











