E-mail: administration@aprfc.rw

Niyibishaka Abraham arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC

Niyibishaka Abraham arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumufashije gukemura ikibazo yari afitanye na rutahizamu Jacques Tuyisenge cyari kimaze imyaka itandatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 21 Ukwakira ku cyicaro cya APR FC ku Kimihurura nibwo Niyibishaka Abraham yemereye itangazamakuru ko ikibazo yari afitanye na Jacques Tuyisenge gishyizweho akadomo nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bugikemuye.

Niyibishaka yabwiye itangazamakuru ko ashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC kuba bafashe iya mbere kumufasha gukemura ikibazo yari afitanye na Jacques Tuyisenge nyuma y’imyaka itandatu kidakemurwa anaboneraho gusobanura muri make ikibazo bari bafitanye.

Yagize ati” Ndagira ngo mbere na mbere mbanze nshimire cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba bankemuriye ikibazo nari mfitanye na Jacques Tuyisenge nyuma y’imyaka itandatu yose cyaranze gukemuka nyamara ataribo banyirabayazana.”

Umubyeyi Niyibishaka Abraham yakomeje asobanurira abanyamakuru ikibazo nyamukuru yari afitanye na Jacques Tuyisenge avuga ko yamukubitiye umwana icyo gihe wari mu bana batoragura imipira.

Ati” Ikibazo nari mfitanye n’umukinnyi Jacques Tuyisenge yankubitiye umwana wanjye Munyemana Ananias wari mu bana batoragura imipira muri 2014, kuva icyo gihe cyose nagerageje gushaka uko icyo kibazo cyakemuka ariko aho najyanye ikirego cyanjye hose ntacyo bigeze bamfasha nyamara abadafite aho bari bahuriye n’icyo kibazo aribo APR FC nibo bagikemuye”

Umunyamabanga mukuru w’umusigire Mupenzi Eto, nawe yashimiye cyane umubyeyi Niyibishaka Abraham kuba yemeye ko baganira ndetse bakanakemura burundu ikibazo cyari hagati ye na Jacques Tuyinge.

Yagize ati” Ni byiza cyane kuba iki kibazo cyari kimaze imyaka myinshi kibonewe igisubizo, gusa ndashimira cyane umubyeyi Niyibishaka Abraham ku biganiro byiza twagiranye ari nabyo byavuyemo igisubizo gikemuye ikibazo cyari gihari.”

Niyibishaka Abraham akaba yemereye itangazamakuru ko ikibazo yari afitanye n’umukinnyi Jacques Tuyisenge gikemutse burundu ko nta handi bazongera kucyumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published.