E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise, Miggy avuga ko yizeye ko ejo bazitwara neza

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise FC mu mukino w’umunsi w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatatu i Nyagatare.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha atatu APR yagenze yerekeza i Nyagatare, ikaba yahageze saa tanu z’amanywa, berekeza kuri EPIC hotel, babanza gufungura no kuruhuka, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma bitegura Sunrise, abakinnyi bose umutoza Jimmy Mulisa yahagurukanye bakaba bameze neza kandi ngo intego n’ukwitwara neza ku munsi w’ejo nkuko kapiteni Mugiraneza yabidutangarije.

Ati: twagize urugendo rwiza pe ntakibazo na kimwe twahuye nacyo kuva i Kigali kugera inaha i Nyagatare, twacumbikiwe kuri hotel nziza, buri kimwe cyose kimeza neza pe muri make ntakibazo na kimwe dufite kugeza ubu.

Miggy yakomeje avuga ko biteguye neza umukino w’ejo. Ati: umukino tuwiteguye neza, ubu dusoje imyitozo ya nyuma, tuyikoreye ku kibuga tuzakiniraho ejo, Sunrise n’ikipe nziza iifite abatoza beza, noneho izaba inakinira iwabo mu rugo imbere y’abafana bayo, ariko twebwe ikingenzi dushaka n’amanota atatu kandi ndizera ko bizagenda neza byibuza tukarangiza imikino ibanza tumeze neza.

APR FC izakina uyu mukino idafite bamwe mu nkingi za mwamba zayo Butera Andrew urimo kugenda agaruka buhoro buhoro, ndetse na Rugwiro Herve na Iranzi Jean Claude nabo bari bamaze iminsi barwaye, ariko bakaba baratangiye imyitozo k’umunsi w’ejo.

APR FC kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35 mu mikino 14 imaze gukina, mu gihe Sunrise bazakina nayo iri ku mwanya wa 5 ikaba ifite amanota 22 mu mikino 14 nayo imaze gukina.

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published.