
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa 26 wa shampiyona na Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga ishaka cyane aya manota kugira ngo irusheho komeza gusiga andi makipe bahanganiye igikombe, gusa umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 22 Mata aho izakirwa na Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera sa cyenda zuzuye.


