APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa cumi na kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya APR niyo yahabwaga amahirwe menshi cyane yo gutsinda uyu mukino, gusa ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona imbere y’izamu rya Gicumbi nubwo na Gicumbi nayo yagiye ibona uburyo bwiza butandukanye imbere y’izamu rya APR FC, gusa amakipe yombi ananirwa kunyeganyeza inshundura amakipe yombi agabana amanota.
Jimmy Mulisa yagerageje gushakisha ibisubizo agenda akora impinduka zitandukanye ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, mu gice cya kabiri yahise akuramo Iranzi na Muhadjiri ashyiramo Ntwali Evode na Mustafa, ku munota wa 71′ nibwo yakuyemo Maxime ashyiramo Savio bose baje bakora ibishoboka byose, gusa abasore ba Gicumbi FC bihagararaho umukino urangira amakipe yombi anganyije.
Nubwo APR FC itabashije kwegukana amanota atatu, yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino icumi imaze gukina mu gihe ifite ibirarane bibiri. Ku munsi w’ejo ikaba izatangira kwitegura umukino w’ikirarane w’umunsi wa 6 uzayihuza na Mukura VS tariki 03 Mutarama 2019.
Узнайте, как Школа 24 перевоплощает образование, применяя инновационные подходы и технологии для подготовки учеников к успешному будущему – заходите на наш сайт и ощутите разницу!
News Today 24 https://greennewdealnews.com/truehue-plus/feed/
Сад и Огород ДНР и ЛНР https://sadiogoroddnr.ru/psiholog-yuliya-vatutina-rasskazala-kak-ponyat-chto-u-muzhchiny-est-chuvstva/
News today 24 https://truehue.world/wp-json/oembed/1.0/embed?url=http%3A%2F%2Fhttps://truehue.world%2F2017%2F05%2F31%2Fthe-real-housing-boom-the-suburbs-are-where-we-want-to-be%2F&