APR FC inganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye mu karere ka Huye kuri stade ya Huye.
Bugesera FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33, igitego cyatsinzwe kuri penalite nyuma y’umupira Michel yateye nabi awihera umwataka wa Bugesera, Kimenyi asohoka agiye kumwataka amukoreraho ikosa, Bugesera ibona penalite, ndetse babasha no kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Ikipe yabanjemo yari iyobowe na kapiteni Mugiraneza, yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yasiga byibura igomboye icyo gitego, ariko bakomeza kugorwa cyane no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona, cyane cyane nku musore Mugunga Yves kuko yabonye uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego.
Igice cya kabiri, Dr Petrović yashyizemo indi kipe yari iyobowe na Ngabonziza Albert, maze iyi kipe itangira yotsa igitutu Bugesera, biranayihira ku munota wa 51, Byiringiro Lague utanarangije iminota 45 kuko yahise avunika, niwe wagomboye igitego cya mbere bari batsinzwe. Abahungu bakomeje kwataka cyane Bugesera bashaka kubona ibindi bitego, maze ku munota wa 69, Nkinzingabo Fiston abonera APR igitego cya kabiri.
Nubwo bari bamaze gukora akazi gakomeye ko kugombora igitego ndetse bakanarenzaho ikindi, aba basore ntibyabakundiye ko umukino urangira babonye intsinzi, kuko Bugesera yaje kubona igitego cya kabiri ku munota 84, ku mupira mwiza biherewe n’umunyezamu Ntwari Fiacle maze Tibingana Charles winjiyemo asimbuye ku ruhande rwa Bugesera, akoresha neza ayo mahirwe yari abonye aboneza neza umupira mu rushundura, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Dr Petrović ati: mbere na mbere ndagira ngo mbanze nshimire Bugesera kuba yemeye ko dukina umukino wa gishuti, imikino nk’iyi ni myiza cyane kuko irushaho kugufasha mu myiteguro yawe, ukamenya aho ugomba gukosora no kongeramo imbaraga. Rero amakosa yose turayabonye ubu guhera ejo turatangira kugenda tuyakosora. APR FC ikaba izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Mbere bazakora kabiri mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa cyenda n’igice(15H30).