E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo yayo ya mbere yakoreye i Huye kuri Kamena

Ku isaha y’isaa yine n’iminota mirongo ine n’umunani(10H48) nibwo ikipe ya APR FC yari igize mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo aho igiye gukomereza gahunda y’imyitozo.

APR FC yahagurutse i Kigali mu gitondo saa mbiri n’iminota cumi n’irindwi, igera i Huye saa sayine n’iminota mirongo ine n’umunani yerekeza kuri Four steps hotel ari naho igomba kumara iminsi irindwi icumbitse. Dr Petrović n’abasore be bakiriwe neza cyane muri iyi hotel, ubu bakaba basoje imyitozo yabo ya mbere bakoreye muri aka karere ka Huye.

Kuri iki gicamunsi ku isaha ya saa kumi, nibwo APR FC yari itangiye imyitozo yabo ya mbere muri aka karere yakorewe ku kibuga cya Kamena, dore ko iyi hotel inafite ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa mu myitozo. Iyi myitozo ya APR FC, yibanze ku kurambura no kugorora ingingo, babanje kwirukankamo gacye no kwirambura, byakozwe mu minota 30 gusa, bhita bakora amakipe ane bakina bahererekanya.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Dr Petrović, APR FC izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatanu aho bazakora inshuro ebyiri, mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi(16H00).

Leave a Reply

Your email address will not be published.