E-mail: administration@aprfc.rw

Ntwari Evode yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Nyuma yo gusinya amasezerano muri APR FC avuye muri AS Kigali, Ntwari Evode yahise atangira imyitozo muri APR FC, ndetse na Abouba Sibomana nawe yitabiriye imytozo y’uyu munsi.

Ntwari Evode ku munsi w’ejo nibwo yaraye abaye umukinnyi wa APR FC, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba umukinnyi wa APR, ndetse anashimira umutoza Petrović wamuhisemo. Ati: ndishimye cyane kuba ubu ndi umukinnyi wa APR, ikipe ya APR FC n’ikipe nziza cyane buri wese yakwifuza gukinamo, rero ndanezerewe cyane.

Evode yakomeje avuga ati: ikindi ndashimira cyane umutoza Dr Petrović kuba yarampisemo akifuza ko naza kugira icyo mufasha muri uyu mwaka tugiye gutangira, ndagira ngo mwizeze ko ntazamutenguha, nzakoresha imbaraga zanjye zose mfatanyije n’abagenzi banjye mpasanze kugira ngo tugire ibyo dusohoza.

Muri iyi myitozo, Sibomana Abouba wari umaze igikihe kirekire abazwe,nawe yongeye kugaragara muri APR FC akora imyitozo yoroheje gusa akavuga ko agifite igihe kugira ngo abe yagaruka neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.