E-mail: administration@aprfc.rw

Zlatko ahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi w’ejo bazasubukura imyitozo kuwa Mbere

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa cumi n’umunani wa shampiyona uzayihuza na Kirehe FC mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 18 izakomeza mu mpera za Gashyantare ndetse n’intangiriro za Werurwe, APR FC kugeza ubu ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 41 mu mikino 17 imaze gukina.

APR ikaba ikomeje imyitozo, ndetse n’uyu munsi bakaba bakoze saa cyenda n’igice (15h30′) gusa kugeza ubu mu bari barwaye, usibye Hakizimana Muhadjiri wagarutse abandi bose ntibarabasha gutangira imyitozo, bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga ba APR hakaba hari ikizere ko mubazagaruka vuba harimo na kapiteni Miggy.

Umutoza Zlatko Krmpotić akaba yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe gusa umunsi w’ejo ku Cyumweru, bakazasubukura imyitozo kuwa Mbere mu gitondo bitegura umukino uzabahuza na Kirehe FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.