E-mail: administration@aprfc.rw

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga yatangaje amasomo bakuye mu gusezererwa muri CAF Champions league

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza saa saba z’amanywa nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yageze mu mwiherero i Shyorongi ivuye mu gihugu cya Kenya isezerewe na Gor Mahia muri CAF Champions league ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Bakihagera umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yabasuye arabaganiriza abashimira ubwitange bagize n’ubwo bitaje kugenda neza mu minota y’inyongera y’umukino byatumye ikipe isezererwa.
Nyuma yo kuganira nabo, akaba yabwiye itangazamakuru uko ubuyobozi bwakiriye urugendo rw’ikipe ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Yagize ati: ”Twaje kwakira aba basore nyuma y’urugendo bavuyemo, gutsindwa birababaza kandi cyane nk’uko byaraye bibaye nimugoroba ntitwabyakiriye neza kuko ntabwo ari cyo cyari icyerekezo n’intego yacu gusa mu mupira uko babivuga turategura n’abandi bagategura.”

”Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w’amaguru n’abafana bacu muri rusange mu by’ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y’inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

Yakomeje atangaza ko bakuyemo amasomo agiye gutuma abakinnyi bizera intsinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye.

Yagize ati: ”Navuga ko twakuyemo amasomo yo gutegura, ubwo ndavuga ku ruhande rw’abakinnyi kugeza bahushye mu ifirimbi nibwo uvuga uti umukino urarangiye, iyo rero abantu bari bizeye intsinzi ndabizi n’abatoza hari igihe bibagora ariko ubu ni isomo. Dufite n’amahirwe ko dufite abakinnyi benshi bakuze n’abato n’ubundi nabo baboneyeho iryo somo rishaririye ariko bararyakira. Ni uko twakiriye urugendo uko rwagenze.”

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga yakiriye ikipe ivuye muri Kenya

Ni iki kigiye gukurikira?
”Biri mu byo nari maze kubwira aba basore kubera ko twe turi abakoresha, utaje bakigera hano ngo ubabwire, unabereke ko ubashyigikiye muri ubwo buryo birashoboka ko bavuga bati ubwo ari ikipe y’ingabo turahura nabo ari ibinyafu. Nibyo twaberetse ko gutsindwa ntawe ushobora kubyishimira na gato cyane urebye ikerekezo dufite ariko tunabereka ko aya ari amasomo bakuyemo.”

”Twabateguje ko ibyo byarangiye tubereka ko Champions league bagomba kuyitegura bahereye kuri shampiyona yacu, bakitwara neza uko bikwiriye maze bakazagira n’ayo mahirwe yo gusubirayo bagakosora ibyo batakoze neza.”

APR FC yasesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali ejo ku manywa

KKapiteni Manzi Thierry amanuka muri Rwandair

Yasoje yongera gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ ingabo, abakunzi n’ abafana ba APR FC byumwihariko ko nkuko yari yabikoze no kuri Twitter ya APR agira ati “nimwihangane mu mupira w’amaguru niko bigenda, igihe cyose Ifirimbi itarahuhwamo ibintu byose biba bishoboka.”

Yagize ati: ”Mutubabarire turatsinzwe nanone turize turatangira gutegura bundi bushya, APR FC urugamba rwa Champion 2020-21 irahita irutangira ubu. Amaso mureke ariho tuzayerekeza, ubuyobozi bwa APR FC bazakomeza guharanira kubashakira ibyishimo kdi si kera tuzishima bikwiye.”

APR FC izagaruka mu kibuga ihura na Kiyovu Sports muri shampiyona

Ikipe y’ingabo z’igihugu izagaruka mu kibuga kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali, ihura na Kiyovu Sports ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2020-21.

Leave a Reply

Your email address will not be published.