Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere Tariki 19 Ukwakira, umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe yasubukuye imyitozo i Shyorongi nyuma yo kuva mu karuhuko k’iminsi ibiri.
Ubwo yaganiraga n’abasore, umuyobozi wungirije wa APR FC akaba yatangiye ashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu cyiciro cya mbere cy’imyitozo y’ibyumweru bibiri bakayisoza neza nta mvune zigaragaye.
Yagize ati: ”Ndabashimira cyane uburyo mwitwaye muri ibi byumweru bibiri mwari mumaze mukora imyitozo, kuba nta mvune zigeze zigaragara ndetse mugakomeza gukora cyane biratanga icyizere ko imyiteguro y’umwaka utaha ikomeje kugenda neza ndetse mukaba mwongeye gusubukura ikindi cyiciro cy’imyitozo cy’ibindi byumweru bibiri. Na none ndashimira cyane abatoza uburyo bakomeje kubatyaza babaha imyitozo myiza iri ku rwego mpuzamahanga yarabafashije cyane ugereranyije n’igihe cy’amezi arindwi mwari mumaze mu ngo zanyu kubera icyorezo cya COVID-19.”
Maj Gen Mubarakh Muganga kandi yakomeje yibutsa abakinnyi ko bagomba kuzirikana cyane intego ikipe y’ingabo z’igihugu yihaye ndetse bagomba guharanira kuyigeraho.
Yagize ati: ”Murimo murakora imyitozo ikomeye kugira ngo muzabe mumeze neza igihe muzajya guhura n’abakomeye, impamvu ubuyobozi bwa APR FC bwihaye intego yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika umwaka utaha w’imikino ni uko twabonaga ko mubishoboye, muri abakinnyi beza b’intoranywa kandi mufite byose byatuma muhagera, yewe n’abahagera usanga ntacyo babarusha, dukomeze twitoze neza kandi cyane dushyira umutima ku ntego yacu kandi twiizeye ko tuzabyina intsinzi.”
Umuyobozi wungirije akaba yanabibukije ko bagomba kwibuka ko n’ikipe y’igihugu ifite imikino igomba kwitwaramo neza kandi ko nk’ikipe ifite abakinnyi benshi mu Mavubi bagomba kugenda bagaserukira igihugu neza bakagihesha ishema.



Akaba yasoje ikiganiro abibutsa icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi ndetse ko n’uburyo bwo kukirinda buzwi neza.
Yagize ati: ”Kuba muri mu myitozo ni uko muri bazima kandi ubuzima bwanyu mugomba gukomeza kuburinda mugakomeza kwitwararika kuko bigoye gutahura uwaba yanduye icyorezo cya COVID-19, intego yacu tuzayigeraho turi bazima, COVID-19 iramutse igeze kuri umwe muri twe twese ni uguhita duhagarika imyitozo abandi tugasubira mu ngo zacu ubwo akazi kakaba karahagaze n’ibyo twateganyaga byose bikaba birangiriye aha. Mugomba kwitwararika kugira ngo turinde ibyo tumaze kugeraho.”
APR FC yakoze imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ikazagaruka kuwa Kabiri ikora inshuro ebyiri.


Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe, umwaka utaha w’imikino APR FC izitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu, CECAFA Kagame Cup 2021 ndetse na CAF Champions League. Ikaba ifite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, CECAFA Kagame Cup ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.



