E-mail: administration@aprfc.rw

Usengimana Danny yatangaje igisobanuro cy’umukino APR FC izakiramo Kiyovu Sports


Rutahizamu wa APR FC, Usengimana Danny yatangaje uburemere ikipe y’ingabo z’igihugu yahaye umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu Tarki 10 Werurwe saa cyenda z’igicamunsi.

Mu mikino itatu amakipe yombi aheruka guhura, APR FC ntiratsinda iyi kipe yo ku Mumena yambara icyatsi n’umweru , ibi Danny asanga bitaba imbongamizi yatubuza kwegukana amanota atatu bitewe n’intego ikipe y’ingabo z’igihugu ifite muri uyu mwaka wa shampiyona.

Aganira na APR FC Website, Danny umaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona kugeza ubu, yatangaje ko  nk’abakinnyi Kiyovu Sports ari ikipe nkuru bubaha gusa batayitinya ndetse ko uzaba ari umukino ukomeye gusa APR FC ikeneye amanota azayifasha gukomeza gushyira ikinyuranyo kinini hagati y’abo bahanganiye igikombe.

Yagize ati; “Kiyovu ni ikipe nkuru, nziza kandi twubaha, ni umukino uzaba unogeye ijisho tuwiteguye neza kandi tuzashyiramo imbaraga nyinshi kuko dukeneye kuwutsinda tugashyira ikinyuranyo kinini hagati yacu n’abadukurikiye. Amanota yo kuri uyu mukino rero ni ingenzi cyane kuko ashobora kutworohereza imibare ndetse akadukuraho n’igitutu.”

“APR FC uyu mwaka dukina buri mukino nk’uwa nyuma, twubaha abo dukina nabo urwego urwo ari rwo rwose baba bariho, buri kipe iri muri shampiyona iyo uyitsinze ubona amanota atatu, niyo mpamvu tumaze imikino 22 tutaratakaza n’umwe.”

Umukino amakipe yombi aheruka guhuriramo mu gikombe cy’intwari APR FC ntityigeze itsinda Kiyovu Sports

Yakomeje kandi atangaza ko intego ikipe ifite aho shampiyona igeze ari ugushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi byazayifasha kwegukana igikombe mbere hagisigaye imikino myinshi.

Yagize ati; “Umwitangirizwa uzadufasha  kuko bizagora abo duhanganye kuba batwambura igikombe byoroshye, turabizi uburyo byatugendekeye umwaka wa shampiyona ushize, twabikuyemo isomo duhora tuzirikana umunsi ku wundi kandi turizera ko bitazasubira.”

Danny amaze kunyeganyeza inshundura inshuro 11 mu gihe APR FC itaratakaza umukinio n’umwe muri shampiyona y’uyu mwaka

APR FC itarinjizwa igitego mu mikino ine iheruka, iyoboye shampiyona aho itaratsindwa umukino n’umwe n’amanota 54, mu mikino 22 yatsinze 16 inganya 5 itsinda ibitego 43 yinjizwa 11 ikaba izigamye ibitego 32, irakira Kiyovu Sports yo imaze gutsinda imikino 10 muri 22 imaze gukina, yanganyije 5 itsindwa 7. Yinjije ibitego 30 yinjizwa 19 ikaba izigamye ibitego 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published.