Rutahizamu Danny Usengimana asanga Jacques Tuyisenge ari umukinnyi wari ukenewe cyane ndetse ari izindi mbaraga ziyongereye mu ikipe y’ingabo z’igihugu zizayifasha kwitwara neza ndetse no kugera ku ntego zayo z’umwaka utaha w’imikino.
Ibi uyu Danny abihera ku rwibutso afite kuri Jacques Tuyisenge ubwo bakinanaga muri Police FC, haba ishyaka, kuyobora bagenzi be ndetse no gufata ibyemezo mu kibuga byarangaga uyu rutahizamu w’imyaka 29.
Yatangiye atubwira uko yakiriye inkuru y’isinya rya Jacques ndetse na byinshi azamufasha nka rutahizamu bazajya bashakira hamwe ibitego.
Yagize ati: ”Igihe namenyeye ko Jacques azaza muri APR FC nabyakiriye neza cyane, ni umukinnyi mwiza kandi uri ku rwego rwo hejuru afite ibintu byinshi aturusha n’ubunararibonye ndamuzi twakinanye muri Police FC n’ubwo tutatindanye igihe kirekire mu mikino micye twakinanye, twizeye ko azadufasha kugera kuri byinshi.”
”Twari tumukeneye cyane, ubusatirizi bwacu bwungutse izindi ngufu zirenzeho twizeye ko azadufasha gutsinda ibitego byinshi. Abayobozi bacu n’umutoza ntibagura umukinnyi batabanje kureba umwanya ukeneye kongerwamo imbaraga, turabizeye kandi twishimiye kuba agiye kudusangiza ubunyamwuga n’ubunararibonye akuye hanze y’u Rwanda.”


Rutahizamu Danny Usengimana asanga hari byinshi Jacques azafamufasha
”Ku giti cyanjye, hari byinshi azamfasha ariko ahanini ni icyo tuzageza ku ikipe twembi, ku ruhare rwanjye ntabwo nakwirebaho njyenyine, nidutangira gukina nibwo byinshi bizajya byigaragaza haba kuntegurira imipira myiza ibyara ibitego nanjye nkayimuha agatsinda. Nizeye ko imikoranire hagati yacu izaba myiza cyane tukabasha kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego ikipe ikagera ku rundi rwego rwisumbuyeho.”
Danny akomeza atangaza ko hari urwibutso afite kuri Jacques Tuyisenge rwabafashaga cyane igihe bakinanaga muri Police FC.
Yagize ati: ”Ni umukinnyi uharanira intsinzi guhera ku munota wa mbere, ni umuyobozi mwiza, kuko ndibuka tugikinana hari igihe byageraga ku munota wa 70 bikiri ubusa ku busa maze akadukusanya mu kibuga akatwereka uburyo dukwiye gushaka igitego kandi bikarangira kibonetse, agira ishyaka ry’intsinzi cyane yumvaga ko buri mukino tugomba kuwutsinda.”


Usengimana yatangaje ko bo nk’abakinnyi bari gukora cyane kugira ngo ikipe y’ingabo z’igihugu izakore ibyiza birenze ibyo yakoze umwaka ushize cyane ko hari umwenda babereyemo abafana.
Yagize ati: ”Icyo nakwizeza abafana ni uko tugiye gukora ibyiza birenze ibyo twakoze umwaka ushize, turi gukora imyitozo myinshi cyane kuko hari umwenda dufitiye abafana bacu kandi ibyishimo bashaka twiyemeje kuzabibaha.”
Usengimana Danny yageze muri APR FC muri Gashyantare 2019, shampiyona ishize yatsindiye APR FC ibitego 11 mu mikino 20 ndetse anayifasha kuyisoza idatsinzwe harimo no kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka wose w’imikino.