Ngabonziza Louis umuyobozi w’abafana b’ikipe ya APR FC mu karere ka Musanze aratangaza ko nk’abafana bashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba barabaguriye abakinnyi beza cyane kandi bari bakenewe.
Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye na Louis kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, tumubaza byinshi nk’umwe mu bafana ba APR FC bayirambyemo avuga ko we abona abakinnyi baguzwe n’ubuyobzi bwa APR FC aribo bari bakenewe.
Yagize ati” Abakinnyi twaguriwe mu ikipe yacu twabyakiriye neza cyane abayobozi bacu bazi gushishoza igihe cyose baduhitiramo abakinnyi bashoboye kandi beza baba bakenewe koko rero twarishimye cyane rwose.”
Louis yakomeje avuga ko bo nk’abafana bafitiye ikizere abakinnyi bashya ba APR FC byanze bikunze bazabageza ku ntego z’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League.
Yagize ati” Iyo uhisemo neza ntacyakubuza kugera ku ntego zawe rero natwe twizeyeko bazaba beza kuko abatoza bacu barakomeye bazabageza ku rwego rwiza, kandi bazadushimisha kuko bari basanzwe n’ubundi ari beza n’ukubatyaza cyane tubafitiye icyizere.”
Ngabonziza Louis akaba yasoje avuga ko nk’abafana bo mu karere ka Musanze biteguye gushyigikira ikipe umwaka utaha w’imikino, ndetse n’icyizere bayiha mu marushanwa nyafurika.
Yagize ati” Nta kindi kidasanzwe usibye gukomeza kuba inyuma y’ikipe twihebeye muri byose n’ubwo twavangiwe n’iki cyorezo cya Korona virusi ariko reka twizere ko tuzagitsinda burundu tukongera tukagaruka kuri za sitade”
Musanze APR Fan Club ikaba yarashinzwe muri 2018, ifite abanyamuryango 145 bazwi ndetse bahurira ku rubuga rwa Whatsapp batangiraho ibitekerezo, hakaba n’abandi bataramenyekana umubare kubera ko batarabona ubushobozi bwo gutunga telephone zikoresha ikoranabuhanga rigendanwa