E-mail: administration@aprfc.rw

Urubuga rw’abafana: Ubuyobozi bw’ikipe bwakoze ibyabo rero natwe nk’abafana tugomba gukora ibyacu: Iyagaba Abdoul


Iyagaba Abdoul umuyobozi w’abafana b’ikipe ya APR FC mu karere ka Rubavu aratangaza ko nk’abafana bashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba barabaguriye abakinnyi beza cyane kandi bari bakenewe.

Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye na Abdoul kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2021, tumubaza byinshi nk’umwe mu bafana ba APR FC bayirambyemo avuga ko we abona abakinnyi baguzwe n’ubuyobzi bwa APR FC aribo bari bakenewe.

Yagize ati” Umutoza yabahisemo abona ko bashoboye kandi banakenewe cyane ko ari nabo beza bari ku isoko nyuma yo kubatangarizwa n’ubuyobozi byaradushimishije cyane kubona mu ikipe yacu hiyongereyemo andi maraso mashya.”

Iyagaba Abdoul yakomeje avuga ko bo nk’abafana bafite ikizere ko abakinnyi bashya ba APR FC byanze bikunze bazabageze ku ntego z’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League.

Yagize ati” Mu gihe ari bo beza baguzwe kandi bashoboye, ntagushidikanya ko batazagera ku ntego za APR FC kuko bafite byose bashyigikiwe n’ubuyobozi  ndetse n’abatoza beza bashoboye.”

Iyagaba Abdoul akaba yasoje avuga ko nk’abafana bo mu karere ka Rubavu biteguye gushyigikira ikipe umwaka utaha w’imikino, ndetse n’icyizere bayiha mu marushanwa nyafurika.

Yagize ati” Tuzababa hafi cyane yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze mu mikino bazakinira hanze y’u Rwanda kuko nta kindi umufana aba asabwa.”

APR FC Rubavu Fan Club yashinzwe mu 2000 ikaba ifite abanyamuryango 238 bazwi ndetse n’abandi komite iteganya kuzinjiza igihe icyorezo kizaba gitsinzwe burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.