E-mail: administration@aprfc.rw

Urubuga rw’abafana: Imbamutima za Mudenge Emmanuel nyuma ya tombora ya CAF Champions League

Umuyobozi wa APR  Eagles Fan Club Mudenge Emmanuel Safari yavuze ko bafite ikizere cyo kugera mu matsinda nyuma ya tombora yabaye kuwa Gatanu aho ikipe ya APR FC yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia

Mudenge Emmanuel Safari abajijwe icyo avuga kuri tombora ya CAF Champions League yavuze ko we abona ikipe ya APR FC yaratomboye neza cyane

Yagize ati” Gutombora ikipe ya Mogadishu City Club, nk’abafana tubona bisa nk’aho ari byiza kubera ko n’ikipe yacu isa nk’aho ari nshya, byafasha abakinyi bacu kwigaragariza ku ikipe idatinyitse cyane ariko ntibirare kuko Mogadishu City Club ari ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona iwabo rero nta kwirara.”

Emmanuel kandi yakomeje avugako we abona intego y’ikipe y’ingabo z’igihugu bishoboka ko izagerwaho haramutse hatajemo rwangendanye cyane ko ngo ikipe ya APR FC ifite abakinnyi bashoboye.

Yagize ati” Hatajemo rwangendanye ndabona uyu mwaka dushobora kugera mu matsinda ariko birasaba imbaraga nyinshi z’abakinyi abayobozi natwe abafana kuba hafi y’ikipe yacu.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Mudenge Emmanuel Safari twamubajije niba nk’abafana biteguye guherekeza ikipe yabo mu mikino ya Champions League avuga ko ari ngombwa kandi ko biteguye

Yagize ati” Ubundi umufana ni umukinyi wa 12 inkoko niyo ngoma tugomba gushyigikira ikipe yacu haba mu rugo ndetse no hanze y’igihugu rero nta kabuza tuzaherekeza ikipe yacu.”

Ikipe ya APR FC ikaba igomba gutangira kwitegura, cyane ko yamaze no guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo na Minisiteri ya Siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.