E-mail: administration@aprfc.rw

Urubuga rw’abafana: Gasana Jean Yves yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC bukomeje kubaka ikipe itanga ibyishimo

Gasana Jean Yves umuyobozi w’abafana b’ikipe ya APR FC mu karere ka Rwamagana aratangaza ko nk’abafana bashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba barabaguriye abakinnyi beza cyane kandi bari bakenewe.

Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye na Gasana kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, tumubaza byinshi nk’umwe mu bafana ba APR FC bayirambyemo avuga ko we abona abakinnyi baguzwe n’ubuyobzi bwa APR FC aribo bari bakenewe.

Yagize ati” Nyuma y’uko ubuyobozi budutangarije abakinnyi baguzwe bashya, twe nk’abafana bo mu karere ka Rwamagana ndetse n’intara y’Uburasirazuba muri rusange, twarishimye cyane kuburyo dushimira cyane ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF n’ubwa APR FC budahwema gushaka uburyo bakubaka ikipe ikomeye ishimisha abafana kandi ifite intego zo kwegukana ibikombe”

Gasana yakomeje avuga ko bo nk’abafana bafite ikizere ko abakinnyi bashya ba APR FC byanze bikunze bazabageze ku ntego z’ikipe y’ingabo z’igihugu ifite mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League.

Yagize ati” Nkurikije abakinnyi baguzwe, jye mbona batanga ikizere cyo kuzageza APR FC ku ntego zayo, kuko ni abakinnyi beza bintoranwa mu Rwanda, kandi bakiri bato ndetse banashoboye rero ntagushidikanya ko intego bazazigeraho cyane ko ijisho ry’ubuyobozi bwacu buri gihe riduhititamo neza.”

Gasana Jean Yves umuyobozi w’abafana b’ikipe ya APR FC mu karere ka Rwamagana

Gasana Jean Yves akaba yasoje avuga ko nk’abafana bo mu karere ka Rwamagana biteguye gushyigikira ikipe umwaka utaha w’imikino, ndetse n’icyizere bayiha mu marushanwa nyafurika.

Yagize ati” Twebwe nk’abafana bo mu karere ka Rwamagana, nyuma y’uko ubuyobozi butuguriye abakinnyi beza, nk’ibisanzwe twiteguye kuba hafi y’ikipe tuyishyigikira twivuye inyuma muri shampiyona itaha ndetse no mu mikino mpuzamahanga iri imbere, n’ubwo icyorezo cya covid 19 kigihari ariko twizeye ko kizaba cyarangiye kandi n’ubwo kitarangira ntibizatubuza gushyigikira ikipe yacu mu bishoboka byose”

Tubibutse ko iyi Fanclub ya Rwamagana APR  Fan Club yashinzwe mu Ukwakira 2020, ihabwa n’ubuyobozi bushya ndetse n’ingamba nshya. Iyi FanClub kandi yatangiranye abafana 42 icyo gihe, ifite ingamba zo kongera umubare bakora ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.