E-mail: administration@aprfc.rw

Umwihariko w’umutoza Mohammed Adil mu busesenguzi bwa Kapiteni Manzi Thierry


Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry aratangaza ko umutoza Mohammed Adil yahinduye uburyo bw’imitoreze mu mupira wo mu Rwanda ashingiye bunararibonye awumazemo ndetse ku batoza bagiye bamutoza.

Manzi w’imyaka 24, ibi abihera ku mpinduka uyu munya Maroc yakoze mu mwaka umwe gusa haba mu pinduka z’imikinire, kuzamura urwego rw’abakinnyi ku giti cyabo, ubusesenguzi bw’umukino ndetse no kuzamura abakiri bato.

Mu kiganiro yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa Kane, Kapiteni Manzi Thierry akaba yatangiye atubwira uburyo uyu mutoza yubatse ikipe ashaka ko igira imyumvire ndetse n’imikinire yihariye.

Yagize ati: ”Abatoza nagiye ncamo bari abatoza beza kandi banamfashije kugera kuri uru rwego ariko aka kanya hari itandukaniro navuga hagati yabo na Mohammed Adil Erradi.”

”Ni umutoza wazanye impinduka nyinshi cyane mu buryo bw’imikorere, haba ku ruhande rw’abayobozi ndetse n’abakinnyi, yagerageje gushyira buri mukinnyi wese aho agomba kujya kandi yumvisha buri mukinnyi ibyo agomba gukora ndetse no kugeraho.”

”Ni umutoza wageze hano aratubwira ati umupira ugiye gutangira uyu munsi ibyakozwe byose byararangiye, aka kanya igikenewe ni kimwe ni uko dutangira kubaka duhereye ku ntangiriro kugira ngo ibyo nshaka kubigisha mubyumve neza, ntabwo ndi bugendere ku byo abandi batoza bagiye babatoza ahubwo ndaza kureba ibyo ufite n’ibyo udafite mbashe kubizamura kugira ngo tubashe guhuriza hamwe twubake ikipe ikomeye.”

Yakomeje avuga ko Mohammed Adil yazanye imyumvire itandukanye mu ikipe haba mu bakinnyi bakuru ndetse n’abana bose abahuriza hamwe maze yubajka ikipe isenyera umugozi umwe.

Yagize ati: ”Ni umutoza wazanye ibitekerezo bitandukanye mu bakinnyi, agerageza kubafata kimwe agerageza kubakinisha no gukora ikipe idashingiye ku bakinnyi 11 gusa. Natanga urugero nko kuri Annicet, yari umukinnyi twese tubona ko ari umwana ukizamuka mu ikipe ya mbere udashobora kugira kinini yadufasha, ariko igihe umutoza yamushyiragamo yatwerekaga ubushobozi bwe.

”Ibyo ng’ibyo ni umutoza ubireba ko umukinnyi afite ubushobozi, agashobora kumwubakamo icyizere akamurema, akanamuha imbaraga zo gufasha bagenzi be, ntiyarebye ko ari umwana ahubwo ibitekerezo yamuhaye nibyo byamukujije ajya mu kibuga ahindura umukino.”

Hari amagambo umutoza Adil yakoreshaga yerekana ko buri mukinnyi agira imikino akina bitewe n’ubushobozi bwe.

”Yagiye akoresha ijambo rikomeye cyane mu mikino twagendaga dukina akatubwira ati buri mukino ufite umugabo wawo. Bivuze ngo imikino iratandukanye, uyu munsi dushobora gukina na Kiyovu Sports yapanga 11 babanzamo ejo twakina na Police FC ugasanga barahindutse kuko afite uko ategura umukino we ndetse n’uburyo asesengura bitewe n’abakinnyi b’ikipe tugiye guhura nayo n’uburyo iyo kipe ikina.”

Kapiteni Manzi Thierry ni myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaratangiye kuyobora ikipe y’ingabo z’igihugu mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, yayifashije gutwara ibikombe bitatu mu mwaka wayo wa mbere wa 2019-20.

Leave a Reply

Your email address will not be published.