E-mail: administration@aprfc.rw

Umwihariko wa Ndayishimiye Dieudonne mu mboni ya Ahishakiye Herithier

Umunyezamu wa APR FC, Ahishakiye Herithier aratangaza ko myugariro w’iburyo Ndayishimiye Dieudonne azafasha ikipe y’ingabo z’igihugu kugera ku ntego zayo kubera umwihariko we ndetse no kuzamura urwego byihuse byamuranze mu byumweru bine amaze mu myitozo y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ibi Herithier yabitangaje mu kiganiro kigufi yagiranye na APR FC Website, aho yatangiye adusobanurira byinshi biranga uyu musore witwaye neza mu mwaka wa shampiyona wa 2019-20.

Yagize ati: ”Dieudone azadufasha byinshi bijyanye n’intego ya APRFC, kuko ni umukinnyi mwiza ushobora gukina asatira ndetse no mu gihe cyo kugarira abasha kudufasha. Ikindi ni umukinnyi ugaragaza inyota yo gutsinda cyane kuko kuva ageze hano amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ine ya gicuti yakinnye, ni umusore uzi gutera imipira miremire myiza icaracara imbere y’izamu kandi ikagera ku bantu kandi afite imbaraga ukongeraho no kwigirira icyizere kinshi.”

Umunyezamu Ahishakiye Herithier asanga myugaruro Ndayishimiye Dieudonne azafasha byinshi APR FC
Ndayishimiye Dieudonne ni umusore uri kwiyerekana cyane

Akurikije ikinyabupfura kimuranga ndetse n’ukuntu yahise azamura urwego rwe, Herithier abishingiraho yemeza ko Dieudonne azatanga umusanzu ukomeye mu kugeza APR FC ku ntego zayo.

Yagize ati: ”Ikinyabupfura cyo aracyujuje ni umukinyi wumvira cyane kandi wumvikana neza na bagenzi be. Urebye urwego ari kugaragaza, hari ishusho nini agaragaza ko azafasha ikipe cyane, urebye ukuntu yaje ntabwo yari umukinnyi mubi kuko n’ubundi hano haza abeza mu beza, ariko urwego amaze kugeraho birigaragaza ko igihe amaze hano hari ikintu minini cyane cyazamutse.”

”Asabana na bagenzi be cyane by’umwihariko njye turaganira cyane, usanga ari umusore wiyoroshya ntiyiremereza, ugisha inama kandi usanga afite inyota yo kumenya byinshi.”

Amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itanu ya gicuti

Ndayishimiye Dieudonne yerekanwe nk’umukinnyi wa APR FC Tariki 19 Nyakanga 2020, akina nka myugariro w’inyuma iburyo ndetse kandi akaba anafite ubushobozi bwo gukina ahagana imbere kuri urwo ruhande.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 wahagaze hamaze gukinwa imikino 23, Dieudonne yakinnye imikino yose muri AS Muhanga, aho yatanze imipira 11 yabyaye ibitego muri iyo kipe ibarizwa mu karere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.