E-mail: administration@aprfc.rw

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga yahaye impanuro ikipe mbere yo guhaguruka

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga yaganiriye n’ikipe mbere yo guhaguruka mu mwiherero i Shyorongi yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ndetse aranayiherekeza ayifuriza urugendo ruhire no kuzatahukana intsinzi.

Hari ku mugoroba wo kuwa Gatatu ubwo yaganiraga n’abasore bagiye guhura na Gor Mahia abasaba kujya ku rugamba bashikamye kandi bakarutsinda dore ko banafite impamba y’ibitego 2-1.

Yagize ati:” Mugende mwifitiye icyizere, natwe turakibafitiye, muri abakinyi beza b’intoranywa b’abanyarwanda bateguwe neza bahabwa abatoza beza, tubizeyeho byinshi kandi murabishoboye.”

”Ni urugamba nk’izindi, Gor Mahia ni ikipe nziza ndetse ikomeye ariko twakinnye nayo hano ndetse mwabonye ko kuyitwaraho neza bishoboka, mugende mukine mwumva ko uyu ari wo mukino wa nyuma indi mikino izaza nyuma.”

Yaboneyeho kubaha n’ubutumwa bw’ubuyobozi bukuru bugira buti: “Umukino mwakiniye hano wari mwiza ndetse murawutsinda ariko mwari gutsinda byinshi bifasha nk’impamba. None rero muzatahukane intsinzi kuko no muri 2008 Gor Mahia twayitsindiye iwayo 4-1. Ubuyobozi bw’Ikipe bubaha byinshi bubashakaho intsinzi nta kindi.”

Yabahaye ubutumwa bw’Abakunzi n’ Abafana ba APR FC ndetse n’ Abanyarwandwa muri rusange ko babifurije intsinzi kuko babishoboye.

 

Yasoje aganira n’abayoboye delegation n’abatoza ababwira ko batumwe ibishoboka ariyo ntsinzi.

APR FC yasesekaye ku kibuga cya Kenyatta International Airport saa tatu na cumi n’itanu z’umugoroba, yerekeza kuri Hoteli ya Ole Sereni aho iri mu kato mbere y’uko ikorera imyitozo kuri Stade ya Nyayo iri mu birometero bitanu uvuye kuri Hoteli.

Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri cya CAF Champions league na Gor Mahia tariki  5 Ukuboza kuwa Gatandatu saa cyenda zuzuye za Kigali ari zo saa kumi za Nairobi. APR FC yatsinze Gor Mahia 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali tariki 28 Ugushyingo 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.