Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi Gianni Infatino yashimiye byimazeyo ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubugira kabiri idatsinzwe.
Ni ubutumwa yageneye APR FC kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021 abinyujije ku muyobozi mushya wa FERWAFA uheruka gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier.
Tubibtse ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe iyoboye n’amanota 19 ikaba ariyo izanahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.