Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwari buhagarariwe n’umuyobozi wungirije Maj Gen Mubarakh Muganga, bwerekanye umutoza mushya wungirije uzafasha Mohammed Adil Erradi.
Ni ikiganiro cyabereye ku Kimihurura mu nzu y’ibiro bya APR FC hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 hatumirwa ibitangazamakuru bikeya mu rwego rwo kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.
Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42, wasesekaye mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, niwe weretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’umutoza uzaba ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ndetsa akazanungiriza umutoza Mohammed Adil Erradi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuyobozi wungurije wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga akaba yatangiye ashimira abanyamakuru kwitabaira ubutumire bwa APR FC ndatse anabazwa kwitizwa rya Ntwari Fiacle muri Marines FC ndetse n’impavu bahisemo kudakomezanya na Nabyl.
Yagize ati:“ Twahisemo gutiza Ntwari Fiacle kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina kuko ubwo bushobozi arabufite ikindi kudakomezanya na Nabyl icyo nababwira n’uko amasezerano aba hagati y’abantu babiri rero iyo amasezerano ya mbere arangiye habaho ibiganiro ari naho hava umwanzuro wo gukomezanya cyangwa kutongera amasezerano.”
Umutoza Mohammed Adil Erradi nawe akaba yabajijwe icyo yashingiyeho ahitamo kungirizwa na Pablo Morchón nyuma yo gutandukana na Nabyl Bekraoui bakoranaga mu mwaka ushize maze avuga ko yashingiye ku bushobozi bwa Pablo Morchón.
Yagize ati:“ Nabyl ni umutoza mwiza ndamushimira akazi keza twakoranye, mu mwaka wa mbere muri APR FC, hari iby’ingenzi twashingiyeho niyo mpamvu nazanye Nabyl Bekraoui kandi yaradufashije tugera ku ntego zacu, aka kanya nkeneye ibindi birenzeho kandi mbona muri Pablo. Nizeye ko tuzitwara neza umwaka utaha w’imikino igihe byose nzabibona.”
Pablo Morchón abajijwe uko yakiriye kuza muri APR FC, yavuze ko anejejwe cyane no gukorana n’ikipe nziza ifite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru ndetse bakinira ikipe y’igihugu bafite n’intego zo kugera kuri byinshi,
Yagize ati:“ Nejejwe cyane no kuba ndi hano muri APR FC, ikipe nziza ifite intego ziri ku rwego rwo hejuru, ifite abatoza beza ndetse n’abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru kandi bakinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda. Nagize amahirwe yo kuganira na bamwe muri bo barimo Kapiteni Manzi Thiery, muri make ikipe ya APR FC ni ikipe ikora kandi ibayeho kinyamwuga nizeye ntashidikanya ko tuzafatanya tukagera ku ntego z’ubuyobozi bw’ikipe.”
Tubibutse ko Pablo Morchón aje asimbura Nabyl Bekraoui wasoje amasezerano ye nyuma y’umwaka w’imikino 2019-2020. Umuyobozi wungirije wa APR FC akaba yasoje ikiganiro asaba abanyamakuru gukomeza guhwitura no kwibutsa abaturarwanda gukomeza gukurikiza no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.