Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki 30 Ukwakira, umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi n’umufasha we bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya rutahizamu Byiringiro Lague wari wujuje imyaka 20.
Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z’umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe y’ingabo z’igihugu batunguraga Byiringiro Lague wujuje imyaka 20 Tariki 25 Ukwakira, bamumenaho amazi ndetse baramuririmbira nk’uko basanzwe babikorera abandi bizihiza iminsi y’amavuko yabo.


Nyuma y’ibi birori rutahizamu Byiringiro Lague yatangaje ko ari igikorwa cyamushumishije cyane kuko atari abyiteze dore ko yari arangije gufata amafunguro ya nimugoroba agiye kuryama.
Yagize ati: ”Byanshimishije cyane kubona bagenzi banjye baragize iki gitekerezo cyo kuntungura, ni ubwa kabiri bimbayeho kandi izo nshuro zombi babinkoreye ndi mu mwiherero. Ni ibintu byerekana ubumwe dufitanye kuko ku nshuro ya mbere n’ubundi nabikorewe n’iyi kipe twatangiye gukinana umwaka ushize navuga ko yari nshya, bihita biguha itandukaniro riri hagati yayo n’abandi bagiye baca hano.”
”Abantu baba bateye ukuntu gutandukanye, iyi kipe dufite ubu buri umwe aba azi icyo mugenzi we akunda kandi agaharanira kugikora kugira ngo amushimishe, iyayibanjirije ntabwo byabagaho, ntabwo twaganiraga cyane ngo twisanzure mbese wabonaga nta rukundo ruri hagati muri twe nk’ururanga iyi. Nicyo kidushoboza no kwitwara neza mu kibuga kuko biba byahereye hanze yacyo.”



Byiringiro akaba yashimiye umutoza Mohammed Adil n’umuryango we witabiriye ibirori byamukorewe.
Yagize ati: ”Ni ibintu byo kwishimira cyane kubona umutoza yazanye n’umuryango we kwishimana nanjye, byerekana urukundo n’agaciro aha abakinnyi be n’ikipe muri rusange, ndamushimira cyane.”



Byiringiro Lague yerekeje muri APR FC muri 2018 avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, uyu ukaba ari umwaka wa gatatu akina mu ikipe y’ingabo z’igihugu yanafashije kwegukanamo ibikombe bitatu.
Andi mafoto yaranze ibi birori:

















