E-mail: administration@aprfc.rw

Umutoza Mohammed Adil yashimye umunyezamu Ahishakiye Herithier witwaye neza imbere ya Kiyovu Sports

Umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yashimye cyane umunyezamu Ahishakiye Herithier wafatiraga ikipe y’ingabo z’igihugu ubwo yatsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0.

Uretse imikino ya gicuti, Ahishakiye w’imyaka 22 waherukaga mu izamu rya APR FC tariki ya 29 Mutarama 2020, yari yagiriwe icyizere n’umutoza Adil ku mukino w’umunsi wa gatatu ari nawo mukino wa mbere APR FC yati ikinnye muri shampiyona ya 2020-21.

Umutoza Adil yatangaje ko uyu musore yagize umukino mwiza ndetse agomba gukomerezaho ibyiza yakoze.
Yagize ati: ”Imyitwarire ye irashingira ku cyizere yahawe n’umuryango mugari wa APR FC, nk’uko mwabibonye uyu munsi nta mukinnyi ubanzamo muri APR buri mukino ufite abantu bawo, uyu munsi mwabonye ko Herithier yagize umukino mwiza agomba gukomeza gutya. Nta munyezamu ubanzamo dufite, (Heritheir) agomba gukomereza aho ibyiza yakoze.”

Ahishakiye Herithier yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC muri 2017, akomereza mu Intare FC muri 2018 nyuma atizwa muri Marines FC umwaka umwe wa 2018-2019 ari naho yavuye aza muri APR FC.

Mbere y’uko Minisiteri ya Siporo ihagarika shampiyona, kuri gahunda APR FC yagombaga gukina na Sunrise umukino w’umunsi wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.