E-mail: administration@aprfc.rw

Umutoza Adil na kapiteni Tuyisenge basuye shangazi umukunzi wa APR FC urwaye

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Umutoza mukuru wa APR FC Adil Erradi Mohammed ari kumwe na kapiteni w’iyi kipe Tuyisenge Jacques basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi, Uyu mubyeyi akaba amaze igihe arwaye.

Ni igikorwa Umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye akaba yarasanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza makuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kureba uyu mukunzi wa APR FC.

Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.

Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi,akaba asanzwe ari umukunzi ukomeye wa APR FC aho abarizwa mu itsinda rya Online Fanclub.

wifuza gutanga ubufasha wakohereza inkunga yawe kuri iyi nomero ya telefone igendanwa 0788528266 KANZAYIRE Console.

Leave a Reply

Your email address will not be published.