Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’ingabo z’igihugu na Etincelles FC usubitswe ugeze ku munota wa kane gusa kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi ikibuga kikarengerwa.
Ni umukino watangiye saa cyenda na mirongo ine n’itanu usubikwa nyuma y’iminota ine gusa, amakipe yombi yafashe ikemezo cyo gutaha nyuma y’iminota 30 imvura itarahita ndetse n’amazi akomeje kwiyongera, bikaba biteganyijwe ko uzakinwa ku munsi w’ejo kuwa Mbere ssa yine za mu gitondo.


Wari umukino wa munani wa gicuti APR FC yari ikinnye yitegura amarushanwa nyafurika ya CAF Champions league n’umwaka w’imikino utaha muru rusange.
APR FC yatomboye Gor Mahia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

