Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi ugomba guhuza Sunrise na APR FC wongeye kwimurirwa itariki uva ku itariki ya 24 Mutarama usubira tariki 23 Mutarama n’ubundi i Nyagatare.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa yandikiye aya makipe yombi Sunrise na APR FC, ibamenyesha ko kubera ko ikipe ya APR FC igomba kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rigomba gutangira tariki 26 Mutarama, akaba ariyo mpamvu uyu mukino wogere kwimurirwa itariki kugira ngo APR izajye gukina iri rushanwa haciyemo amasaha 48.