E-mail: administration@aprfc.rw

Umukino wa kabiri na Gor Mahia ni ugukomeza: Umutoza Mohammed Adil

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi yatangaje ko umukino wo kwishyura uri bube uyu munsi kuri Sitade ya Nyayo ari uwo gukomeza ku ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma yabereye kuri iyi Sitade iri bukinirweho uyu mukino guhera saa kumi za Nairobi ari zo saa cyenda za Kigali.

Batangiye bamubaza uko urugendo rwagenze ndetse n’uko ikipe imeze muri rusange nyuma y’iminsi ibiri i Nairobi.

Yagize ati: ”Turashimira Imana ko twageze kwa Gor Mahia amahoro, ndashimira abayobozi baduhaye iminsi ibiri mbere y’umukino, umunsi wa gatatu ni uw’umukino ni iby’inganzi cyane nabishimangira turakina n’ikipe ya Gor Mahia.”

Twahageze amahoro abakinnyi babayeho neza turashimira cyane abayobozi kubwo kutubonera amacumbi meza, imibereho iri ku rwego rwo hejuru, nanashimira cyane Ambasade y’u Rwanda (muri Kenya) uhagarariye umutekano muri iyo ambasade ndetse na Col. Steven ukomeje kudufasha cyane, ari gufasha ikipe mu buryo bw’igenamigambi. Ni imibereho iri kudufasha kuzitwara neza.”

Uko ikipe ihagaze mu buryo bw’imyitozo:

Yagize ati: ”Icya kabiri imyitozo y’ejo yakomwe mu nkokora n’ikibuga kitari kimeze neza, ariko icya ngombwa cyane ni ukuruhuka mu mutwe n’imbaraga nibyo twitondera cyane ndetse n’imyitozo y’uburyo dukina twakoreye i Kigali i Shyorongi, hano icyo twashakaga ni ukumenyera ahantu, ikirere ndetse no kugarura imbaraga nyuma y’urugendo.

”Ndatekereza muri aka kanya byose bimeze neza keretse ikibuga cy’ejo, abakinnyi bameze neza kandi bariteguye mu buryo bwose haba imbaraga, mu mutwe ahasigaye ikibuga nicyo kizaca urubanza kuko tuzaba duhari kugira ngo twitware neza.
Umukino w’ejo uzaba ufite indi ntego, ubanza wari uwo gukina, kumenya uwo duhanganye no kwinjiza abakinnyi mu mibereho ya Champions league ya Afurika, umukino wa kabiri igisubizo ni kigufi, umukino wa kabiri na Gor Mahia ni ugukomeza.”

Icyo yaba azi kuri Gor Mahia:

Yagize ati: ”Nk’uko nabivuze turi hano kugira ngo dukomeze kumenya neza uwo duhanganye, uwo duhanganye ni mwiza cyane mu mpande zose guhera ku munyezamu kugera kuri rutahizamu. Ikipe ya Gor Mahia ubu turayizi turayubaha, turayubaha rwose ariko haba aho yoroshye cyangwa ikomeye muzabireba ejo mu kibuga.”

Ubutumwa yageneye abafana:

”Turi hano kubera bo, turi hano kubw’umuryango mugari wa APR, ntabwo twabyirengagiza tuzatanga byose tubahe itike yo gukomeza ndetse ndongera gushimira umuryango mugari wose wa APR FC cyane cyane abayobozi ku byo bakorera ikipe ndetse n’abakinnyi.”

Umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali tariki ya 28 Ugushyingo, APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1. Ikipe y’ingabo z’igihugu irasabwa kunganya gusa kugira ngo ibone itike yo gukomeza mu ijonjora rikurikiyeho ari naryo ribanziriza amatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.