Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa gatatu, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yagombga kwakirwa n’ikipe ya Etincelles kuri stade Umuganda ariko uyu mukino ukaba wamaze gusubikwa.
Nyuma y’uko stade Umuganda ihagaritswe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryandikiye amakipe asanzwe yakirira kuri iyo stade abamenyesha ko bagomba gushaka ahandi bakirira imikino yabo ya shampioyona.
Mu gihe batarabona stade bazajya bakiriraho imikino yabo, FERWAFA yabaye isubitse imikino yagombaga kubera kuri stadeĀ Umuganda nk’uko bigaragara mu ibaruwa yohererejwe abo icyo kibazo kireba.