E-mail: administration@aprfc.rw

Umukino wa APR FC na Club Africain uzasifurwa n’abanya Swazland

Tariki 28 Ugushyingo 2018, ikipe ya APR FC izakira Club Africain yo muri Tunisia mu mikino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League)

Ni umukino ikipe ya APR FC izakirira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’). Uyu mukino ubanza ukazasifurwa n’abasifuzi bo muri Swazland, naho Komiseri w’umukino we akaba ari uwo muri Sudan y’Amajyepfo.

Kugeza ubu ikipe ya Club Africain iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona, ikaba imaze gukina imikino 7 ya shampiyona ikaba ifite amanota 5, mu gihe ikipe ya APR FC yo iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona, ikaba imaze gukina imikino 5 ya shampiyona ikaba ifite amanota 15.

Tubitse ko APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali, umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0.

 

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *