E-mail: administration@aprfc.rw

Umukino uzahuza APR FC na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza y’igikombe cy’Amahoro 2018 igeze mu mikino yo kwishyura, yose igomba gukinwa muri iki cyumweru hakamenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma w’iki gikombe.

Mu gihe habura amasaha make ngo APR FC na Mukura VS zicakirane, zisobanure mu mukino wo kwishyura wa ½ Ferwafa yamaze kumenyesha aya makipe yombi, ko umukino uzabahuza ku munsi w’ejo kuwa Gatatu utakibereye kuri stade Amahoro, ko ahubwo uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kubera imikino mpuzamahanga ya Afurika y’umukino w’intoki wa Handball izabera mu Rwanda kandi igomba gukinirwa kuri stade Amahoro, byatumye uyu mukino uzahuza APR na Mukura ku munsi w’ejo, ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yose yimurirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.