Bitewe n’igikorwa cyo kujyana abanyeshuri mu bigo bazigaho tariki ya 08/10/2021 kizabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, bityo umukino wa gicuti wari kuhabera kuri uyu wa Gatanu uzahuza APR FC na Kiyovu Sports ukaba wamaze kwimurwa.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyiteguro ari nako igenda ikina imikino ya gicuti, nyuma yo gukina na Etincelles, kuri uyu wa Gatanu ikaba izakina undi mukino wa gicuti uzabahuza na Kiyovu Sports ku kibuga cya Shyorongi aho kubera kuri stade Regional i Nyamirambo.