Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Werurwe Minisiteri y’ubuzima itangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda, umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona Espoir FC yagombaga kwakiramo APR FC kuri Stade ya Rusizi kuri iki Cyumweru Tariki 15 Werurwe ntukibaye, mu buryo bwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Mu itangazo Minisiteri ya Sports yagejeje ku baturarwanda ndetse no ku mashyirahamwe y’imikino atandukanye by’umwihariko kuri uyu wa Gatandatu, ikaba yategetse ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo kitarabonerwa urukingo, imikino yose igomba gusubikwa kugeza igihe kitatangajwe.
Ni muri urwo rwego, imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu yakinwe nta bafana bari muri Stades, mu gihe iyari iteganyijwe kuri iki Cyumweru yo yasubitswe.
APR FC yasesekaye mu mujyi wa Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikaba izasubira I Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru Tariki 15 Werurwe 2020 idakinnye. Shampiyona ikabaisubitswe yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 58, ikurikirwa na Rayon Sports n’amanota 51 ndetse na Police ya gatatu na 43.
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ikipe ya APR FC bose gukurikiza inama zose bagirwa na Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kwirinda ndetse no guhashya Coronavuirus.