Bukuru Christophe ubusanzwe ni umukinnyi wa APR FC, yaje muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports, Bukuru yahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 28 b’Amavubi yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z’uku kwezi harimo uzahuza Amavubi na Cameroon i Yaounde Tariki ya 24 ndetse n’uzayahuza na Congo Brazaville i Kigali Tariki ya 28 Gashyantare.
N’ubwo yahamagawe mu bakinnyi 28 ntiyagaragaye ku rutonde ngakuka rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye n’abo berekeza muri Cameroon mu mukino wa gicuti, byaje kuba intandaro yo kuvuga ko Bukuru Christophe yaba yasizwe kubera ko ari umunyamahanga ari nabyo byatumye se umubyara ahakana aya makuru.
Nyuma yo kumva iyi nkuru, twasuye umubyeyi wa Bukuru Christopher tumubaza byinshi bijyanye n’umwana we atubwira ko kandi kuba uyu musore yaravukiye i Burundi byatewe n’uko yahuunze muri 1959.
Yagize ati: “Nitwa Rwabarinda Omar ni njye se wa Bukuru Christopher nahungiye i Burundi muri 1959 ari naho nashakiye umufasha ndetse ni naho uyu Bukuru yavukiye aba ari naho atangirira gukina umupira agenda azamukira mu makipe atandukanye y’aho nka LLB na Vital’o avayo aza gukina mu Rwanda”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Bukuru yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi akamubuza gukinira Intamba kuko ngo agomba gukinira igihugu cyamubyaye.
Ati: “Ndibuka Bukuru yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi bari bagiye gukina na Senegal, icyo gihe naramubujije mubwira ko atagomba gukira u Burundi ahubwo ko agomba gukinira u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.
Tuganira na Bukuru nawe yavuze ko atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi kuko umubyeyi we yamubujije ngo agomba gukira igihugu cyamubyaye.
Ati: “Nigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi icyo gihe bari bagiye gukina na Senegal mbibwira papa ansubiza ko ntagomba gukina uwo mukino kuko ngomba kuzakinira igihugu cyanjye, gusa natunguwe no kumva bambwira ngo u Burundi bwavuze ko ndi umukinnyi wabwo, gusa ibi byose nta bimenyetso bifatika bigaragara byari gutuma ntajya gufatanya na bagenzi banjye kwitegura CHAN.”
Bukuru Christopher w’imyaka 23, ni umukinnyi umaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC accademy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rqamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza gukomereza muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye aza muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 218-19.
Ut aut minima quam. Voluptas cumque impedit et voluptas velit reiciendis et ea. Dolores voluptatibus magni voluptas minus explicabo ut et repellendus. Voluptas ab harum aspernatur.
прогоны хрумером
Et reiciendis blanditiis ratione vel nesciunt nobis dolor. Officiis est aut qui sit temporibus. Porro qui sunt eos voluptatem ad velit. Vel nihil dolorem laborum consequatur dolores impedit sed. Iste iste porro nulla ducimus natus maiores quis.
прогоны хрумером
Deserunt ab doloremque accusantium expedita beatae numquam. Molestias non numquam aut. Accusamus voluptates qui aliquam asperiores perferendis.
A sit beatae architecto voluptates dolorum ipsum. Aliquam quod et omnis sunt enim aliquid. Enim eum facere hic natus ut aut. Sit iste aspernatur labore aliquam sit id cumque voluptas. Occaecati laboriosam quo possimus odio perspiciatis est.
https://xrumer.us
Voluptas fugiat et est blanditiis. Sit at voluptate asperiores adipisci voluptas. Nisi qui eligendi nostrum earum. Explicabo sunt magni quia eaque consequuntur ut aut quaerat. Asperiores qui repellat est similique voluptas veniam ut at.