Umunyezamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwabugiri Umar yahishuye ko ari umwe mu bafashije inshuti ye Ishimwe Jean Pierre bituma akora cyane azamurwa muri APR FC akuwe mu Intare FC.
Mu kiganiro kigufi twagiranye na Rwabugiri kuri uyu wa Kane, akaba yadutangarije ko bwa mbere aganira na Ishimwe hari mu mwiherero abayobozi ba APR FC bari bakiriyemo ikipe y’ingabo z’igihugu na barumuna babo ba Intare FC nyuma y’isozwa ry’imikino ibanza ya shampiyona.
Rwabugiri akomeza atangaza ko nk’abanyezamu bari bitabiriye uyu muhango bagize akanya ko kwiherera ari naho yaganiriye na Jean Pierre amwereka uburyo yakora cyane no kwitwara neza ku mikino ikomeye kuko ari yo ihindurira ubuzima abakinnyi bayigaragajemo neza.
Yagize ati: ”Bwa mbere mbona Jean Pierre hari mu ikipe y’igihugu, mbona afite ubushake ndetse n’impano, afite igihagararo cyiza, ku myaka ye yari umunyezamu mwiza.”


”Igihe imikino ibanza ya shampiyona yari irangiye tugiye guhura no gusabana n’abayobozi bacu, niho twahuriye tuganira byinshi ku mwuga wacu, twari abanyezamu benshi b’amakipe yombi ariko njye natindanye nawe, twaganiriye byinshi birimo kwitanga mu kibuga, kwitonda ugatekereza cyane kuri buri gikorwa cyose ugiye gukora mu kibuga kuko ari wowe myugariro wa nyuma w’izamu ryawe mubwira ko udatekereje neza igitego gihita kinjira ndetse no kwitwara neza ku mikino ikomeye kuko ari yo ikugira uwo uri we ikaba yanakuzamurira urwego ndetse no kuguhindurira ubuzima.”
”Ndibuka igihe Intare zakinaga na Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro, narebye uwo mukino niho hantu Jean Pierre yagaragariye cyane kandi ari mu bitwaye neza muri uwo mukino kuko yatabaye izamu kenshi akuramo ibitego byabazwe, byaramufashije cyane nibwo abatoza ba APR FC bamubonagamo impano ko yafasha ikipe nkuru.”
Rwabugiri akomeza atangaza ko ubwo Jean Pierre yazamurwaga muri APR FC byamushimishije cyane ndetse kugeza n’uyu munsi akaba amufasha kwisanga mu ikipe.
Yagize ati: ”Ubwo yazaga muri APR FC byaranshimishije cyane kuko n’ubusanzwe yari inshuti yanjye urumva ko yaje yisanga, dukorana imyitozo buri munsi, hari igihe aza tugakorera iwanjye tukaganira byinshi twibanda ku kazi kacu no kumuha ikaze mwereka ubuzima bw’ikipe yajemo kugira ngo yiyumve ko ari umwe muri twe.”


Abayezamu ba APR FC biteguye gutanga byinshi bagashimisha abafana
”Ku ruhande rw’abanyezamu ba APR FC, kugeza ubu duhagaze neza nta kibazo dufite twese turi bazima, dukora imyitozo umunsi ku wundi, buri wese afite icyo ashaka kwerekana kandi dufite abatoza beza babizobereyemo. Turi kuzamura urwego twiteguye guha abafana ibyishimo no gufasha APR FC kugera ku ntego zayo umwaka utaha w’imikino”



Ishimwe Jean Pierre wari umaze imyaka ibiri akinira Intare FC yazamuwe muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka, asimbuye Ntwari Fiacre wari umaze gutizwa muri Marines FC aho azamarayo umwaka umwe w’imikino.