Hari mu mukino wa karindwi wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise ibitego 2-1 kuwa Kane tariki ya 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, ku munota wa 38 ku mupira mwiza yari acomekewe na Bukuru Christopher yatsinze igitego ke cya mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Bizimana asobanura neza uburyo yafashe icyemezo cyo gukomezanya umupira igihe yisanze hagati ya ba myugariro babiri ba Sunridr FC, yagize igitekerezo cyo gukomeza gukinana na bagenzi be.
Agifata umupira yumvise ijwi ry’umutoza we Mohammed Adil rivugira hejuru rimubwira riti ”Komeza Yannick, komeza” afata icyemezo ubwo, nawe wiyemerera ko yabifashijwemo na Stade yari yambaye ubusa kuko byatumye ijwi ryirangira mu matwi ye.
Yagize ati: ”Ukuntu igitego cyatsinzwe, kubera ko ntabwo nigeze nsaba umupira ngenda nirukanka, naraje nsaba umupira bakinaho gato maze (Bukuru) ashyira imbere mbona kugenda, Bukuru yakinnye neza cyane ntabwo ari wo mupira wonyine yampaye ni uko wenda amahirwe atabashije kunsekera ko natsinda ibitego byinshi ariko uburyo bwo narabubonye.”
Hanyuma mu gutsinda igitego umutoza yagufashije iki?
”Kubera ko nta bafana baba bari ku kibuga numvise ijwi ambwira ngo nkomeze ngende… Yarambwiye ngo ‘Genda Yannick Genda’ n’abakinnyi barambwira ngo nkomeze ngende, numva ko mfite umutekano nta kibazo bitandukanye n’iyo bataza kuvuga nari kugira ibindi bitekerezo ariko iyo umuntu akubwiye ngo genda uba wumva ko uri wenyine.”
Bigaragara ko wari hagati mu bakinnyi babiri, ni ijwi ry’umutoza ryabaye nk’iriguha umutekano kugira ngo wumve ko uri wenyine?
”Yego ni bwa bwumvikane, baravuze nanjye numva ko nakomeza hari inzira nanjye ndavuga nti reka ngende, mu by’ukuri iyo batavuze simbasha kumenya ikiri inyuma yanjye kuko buriya iyo ufite umupira ibintu byiza wari gukora hari igihe ubibona ari uko uwutakaje, narakomeje ndagenda nibwo rero nagize amahirwe yo gutsinda igitego cyanjye cya mbere.”
Wishimiye gute kuba waratsinze igitego cya mbere muri APR FC ndetse n’icyizere wigaruriye ko ushobora kubona n’ibindi byinshi?
”Icyizere ndagifite kinshi cyane bishoboka, ikintu cyanejeje cyane ntabwo ari uko natsinze igitego ahubwo ni uko mbasha gukinana na bagenzi banjye tukabasha kubona andi mahirwe menshi kandi ngera n’imbere y’izamu kenshi”
”Icyizere mfite ni uko ibitego bigihari, tuzagerageza uko dushoboye kose ibyanjye byose ngomba kubitanga kubera APR FC kuko ubung’ubu nta handi hantu umutima wanjye uri uri hano, imbaraga zanjye zose, ibitekerezo byanjye byose mbishyira ku kazi kureba ko APR FC yabashije kubona amanota atatu cyangwa abafana bayo babashije kurara mu byishimo.”
Mu mashusho y’iki gitego humvikanamo ijwi ry’umutoza Mohammed Adil abwira Bizimana Yannick gukomeza agatsinda igitego.
Bizimana Yannick yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC tariki ya 19 Nyakanga avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe yagezemo aturutse muri AS Muhanga.
APR FC ikomeje kwitegura umukino wa munani wa gicuti izakiramo Etincelles ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice, itegereje gutangira umukino wa mbere wa CAF Champions league ihura na Gor Mahia mu ijonjora rya mbere, umukino wa mbere uzabera i Kigali uteganyijwe hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020 kuri stade ya Kigali.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kandi ifite intego yo kugera mu matsinda y’iryo rushanwa, kwegukana CECAFA Kagame Cup no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.