APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa kabiri kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 17h30′.
Umukino uzahuza aya makipe yombi abarizwa mu mugiwa Kagali wagombaga kubera kuri stade ya Mumena aho Kiyovu Sports isanzwe yakirira imikino yayo, gu Kiyovu yasabye ko uyu mukino wabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba 17h30′. Ubusabe bwa Kiyovu Ferwafa yabuhaye umugisha uyu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 17h30′.
Mu kiganiro twagiranye na kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyitozo, yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino. Ati ” Kiyovu Sports n’ikipe nziza kandi nkuru turayubaha ariko twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, umwuka ni mwiza, abayobozi baturi hafi kandi inshingano zabo barazuzuza kandi ku gihe, muri make twiteguye neza umukino wa Kiyovu Sports.”
Migi yakomeje ashimira abakunzi ba APR FC kuba bakomeje kubashyigiskira abasa gukomeza kubaba hafi kuko urugamba rukiri rurerure. Ati ” Ndagira ngo nshimire cyane abakunzi ba APR FC kuba bakomeje kudushyigikira mu mikino itandukanye tugenda dukina, burya twese turuzuzanya iyo habuzemo umwe ibintu birapfa, gusa ndabasaba gukomeza kutuba hafi kuko urugamba ruracyari rurerure”.
Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 57 mu mikino 24 imaze gukina, mu gihe Kiyovu Sports bazakina nayo iri ku mwanya wa 4 ikaba ifite amanota 38 mu mikino 24 nayo imaze gukina.