E-mail: administration@aprfc.rw

Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru avugwa ko Sefu atahawe urwandiko rumusezerera

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe uumwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza ufata ibaruwa imusezerera(release letter)

Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC. Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y’uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa.

ibaruwa imaze iminsi itatu yaratunganyijwe  nkuko bigaragara muri iyi baruwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.