Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwihanganishije myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange, nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we wazize impanuka itunguranye ku Cyumweru Tariki 13 Nzeri 2020.
Gasore Sharif w’imyaka 22 watuvuyemo akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby ndetse n’umukunzi wa APR FC.


Imana yakire mu bayo umuvandimwe wacu.