Ubuyobozi bwa APR FC burihanganisha umuryango wa Bukuru Christopher, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we.
Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri ko umubyeyi wa Bukuru Christopher ukinira APR FC yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar akaba yatabarutse afite imyaka 77 nyuma yo y’iminsi arwaye.
Imana yakire mu bayo umubyeyi wacu.